2024-06 Serivisi yo mu ikoranabuhanga ijyanye no kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ruzwi nka provisoire. Ikizamini cyo gusuzuma ubumenyi bw’usaba uruhushya mu bijyanye n’amategeko y’umuhanda, cyane cyane ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda. Ushobora guhitamo gukora ikizamini mu kinyarwanda, icyongereza, cyangwa se igifaransa. Ushobora no guhitamo gukorera ikizamini kuri mudasobwa cyangwa ku rupapuro. Guhabwa serivisi bisaba umunsi umwe w’akazi ukishyura igiciro cya 5,000 Frw ku Irembo. Kode yo kwishyuriraho icyura igihe nyuma y’amasaha 8 mu gihe uwiyandikishije atishyuye. Ibyo Ugomba Kumenya: Ino serivisi itangwa ku myanya yabazwe, bivuzeko uje mbere ni we ubona umwanya. Mu gihe umwanya wifuje utabonetse, ushobora guhitamo indi tariki ifite umwanya. Ukimara kwishyurira ikizamini, uhita uhabwa umwanya ndetse n’itariki, isaha, n’aho ikizamini kizakorerwa. Ibikenewe: Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov. Usaba agomba kuba afite indangamuntu nyarwanda. Usaba agomba kuba afite imyaka 16 no hejuru. Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora. Musabwa kudakoresha nomero ya telefone y’undi muntu kugira ngo mutabura amakuru y’ingenzi. Icyitonderwa: Pasiporo n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije kugira ngo wiyandikishe mu kizamini. Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo wiyandikishe: Gana urubuga rwa irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga. Hitamo “Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo” maze ukande kuri Saba. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (nomero y’indangamuntu) ndetse n’Ibijyanye n’ikizamini (uburyo bwo gukora ikizamini, ururimi, akarere, itariki, isaha, n’ikigo). Amakuru yawe ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji. Kanda Ibikurikira maze ukomeze. Shyiramo nomero ya telefone/imeyili. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza. Kode yo kwishyura (88…) ihita itangwa ngo wishyure, kanda kuri Ishyura.