Ibijyanye Na Twaraneza

About Driving School
Guhera Kumategeko Y'imihanda, Ibizamini bya Provisoire, Code y'ikizamini ku Irembo n'ibisubizo by'ibibazo bya permi.

Amakuru y'uko Watubona

Ikigo Gishinzwe Gukoresha Ibizamini Byo Gutwara Ibinyabiziga Hifashishijwe Ikoranabuhanga

side-1
side-2
Ibibazo n'ibisubizo ni ubuntu

Ibibazo n'ibisubizo 330+

Niba ufite telefoni ya Android, Ukaba wifuza Provisoire, TWARANEZA igufitiye app kubuntu.

Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga, giherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.

Iki kigo kigizwe n’ inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini ndetse n’ ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.

Kigamije kuzamura no kunoza imitangire ya serivisi ku ku bantu bose bakigana, basaba impushya zo gutwara ibinyabiziga.

UKO IKIZAMINI CY’URUHUSHYA RW’AGATEGANYO GIKORWA

Ikizamini cy’ uruhushya rw’agateganyo kigizwe n’ibibazo makumyabiri (20), bisubizwa mu gihe cy’ iminota makumyabiri (20). Amanota yo gutsindiraho ni uguhera kuri 80 kugeza ku 100.

Kwiyandikisha gukora ikizamini

Ukora ikizamini aba yariyandikishije ku rubuga rw’Irembo asaba gukorera ikizamini muri iki kigo. Akigera aho binjirira, habanza kugenzurwa ko ari kuri gahunda yo gukora ikizamini kuri iyo taliki n’iyo saha.

Iyo basanze ari kuri gahunda yo gukora ikizamini uwo munsi, ayoborwa aho agomba kwiyandikishiriza ko yageze ahakorerwa ikizamini.

Ukora ikizamini iyo ageze aho biyandikishiriza, yicara ahabugenewe akahategerereza areba ku nsakazamashusho (Televiziyo) ziba ziri aho imbere, zerekana amazina y’abategereje gukora ikizamini. Imbere ye kandi, haba hari ameza afite nimero. Iyo izina rye rigezweho rihindura ibara ryari ryanditsemo hakiyongeraho nimero y’ ameza (Desk) y’aho ajya kwiyandikishiriza.

Gukora ikizamini

Ukora ikizamini iyo ageze ahagenewe gutegerereza kugirango atangire ikizamini cy’ uruhushya rw’agateganyo, areba ku nsakazamashusho (Televiziyo) iri imbere ye, yerekana amazina y’abagiye gukora ikizamini n’uko baje bakurikirana.

Ukora ikizamini, iyo izina rye rigezweho, ayoborwa n’umupolisi akerekwa aho agomba gutera igikumwe, kugirango ahabwe mudasobwa ari bukorereho ikizamini.

Ukora ikizamini iyo arangije gusubiza ibibazo yahawe, mudasobwa imwereka amanota yabonye.

Fungura Uru rupapuro (PDF) umenye uko amanota akurwaho utazatsindwa kandi byoroshye.

Duhamagare kuri telefoni yacu (+250)788952777

Twandikire kuri imeli yacu ubufasha@twaraneza.com